IBIHUHA.COM

Sunday, July 11, 2010

Umuhacker yibasiye anigarurira urubuga rwa internet Pirate Bay

Pirate Bay, website yamamaye cyane ivomerwaho (downloads) amafilimi, indirimbo ibitabo, porogaramu za mudasobwa n’ibindi byinshi ku buntu yatewe n’umuhacker abasha kuyishyira mu maboko ye bwite mu gihe cy'amasaha atari macye.

Ch. Russo, umuhacker w’umunya-argentina, mu ntangiriro z’iki cyumweru turi kuvamo, yabashije kwigarurira urubuga rwa internet rusumbya izindi zose zikorerwaho pirataje ku isi kumenyekana.

Mu kwishimira icyo gikorwa, Ch. Russo yashyize video kuri internet yerekana uko yabigenje kugirango abashe gupirata urubuga Pirate Bay akayigarurira.

N’ubwo yabashije kwigarurira uru rubuga mu gihe kitari gito, Ch. Russo avuga ko icyo gikorwa atigeze agikorana ubugome kuko ngo atigeze agira icyo yangize kuri urwo rubuga n’ubwo yari afite ububasha bwo kuba yasiba ibintu byose byari biruriho.

Iki gikorwa ntikiri bworohore na gato ba nyiri The Pirate Bay kuko n’umwaka ushize bamaze amezi Atari macye bari mu rubanza baregwagamo kuba batarubahirije uburenganzira bw’ibihangano by’abahanzi, icyo gihe bafunzwe umwaka umwe banacibwa miliyoni 2,7 yamadolari ya Amerika.

No comments:

Post a Comment

tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!