IBIHUHA.COM

Monday, June 28, 2010

BA MISS BARAGWIRA

Mumajonjora yo gushaka Umukobwa mwiza kurusha abandi murwanda, (Miss Rwanda) byabaye ngombwa ko bajya muri buri ntara kugirango ntihagire uzacikwa. Nuko bageze mu ntara yiburasirazuba bahasanze inkumi nyinshi zabukereye karahava buri umwe akajye aza bamubaza haza kugera haza umukobwa witwa Nyirakamana Penelope dore uko byagenze:-


MC: Witwa nde?
Nyirakamana: Nitwa Nyirakamana Penny nkaba nambaye N0 16 ya Miss Rwanda
MC: uramutse ubaye Miss rwanda niki wakora ku bacitse kwicumu muri Genocide 1994?
Nyirakamana: nakora ibishoboka byose kugirango bazihorere kubabagiriye nabi.
MC: none se ubona kuva genocide irangiye iterambere rihaze rite kugeza ubu?
Nyirakamana: Nuko ntamuntu ukigenda atambaye inkweto
MC: None se Uwari DG muri MINIDUC akaza gufungwa yitwaga nde?
Nyirakamana: Yitwaga Hajabakiga Patricia 
MC: none se urabona iri rushanwa uzaritsinda?
Nyirakamana: Ati ahuuu sukuritsinda gusa ahubwo natsinze kuko nawe urabibona izi bodaboda nambaye ntanumwe uzifite hano

UMUNYABWOBA

ABAGABO BARI BARI KURUGAMBA MAZE BOMBE IBIKUBITA IRUHANDE MAZE UMWE WARI UMUNYABWOBA SI UKWIRUKA KARAHAVA BAMBE ACA IBITI N'AMABUYE MAZE BAGEZE IMBERE YASIZE MUGENZI WE MAZE ARAHINDUKIRA ARAMUBAZA ATI: MBEGA REKA NKWIBARIZE :WOWE UNDI INYUMA UKO UREBA URABONA NIRUKANKA CYANGWA NDACYAHAGAZE?ARIKO UBWOBA WE!! BUGIRA NABI YUMVAGA AGIHAGAZE KANDI NTAGITI GISIGAYE AHO YANYUZE!!
AKA SI AKUMIRO KUTIMENYA CYANGWA NGO UMENYE

UBAJI MU GACINJIRO

UMUSAZA YIVIRIYE MU KABARI YABONGOTSE UBWO AGEZE KUMUHANDA ASANGA ABASIRIKARE BIFATIY'UMUJURA BARIMO KUMUHANA,UBWO IJORO RYARI RIGUYE MAZE MUZEHE ATI :NTASONI ABANTU NKAMWE MUSHINZWE KURINDA UMUTEKANO NIMWE MUWANJYIZA? UBWO ABAJESHI BAKETSE KO ARI AFANDE UKOMEYE BATI MUTUBABARIRE AFANDE!!
NAWE ATI NGAHO MUMUREKE YIGENDERE UBUNDI NAMWE MUMPEREKEZE
IGISAMBO KIRIGENDERA ABANDI BAHEREKEZA WA MUSINZI.JUGU JUGU AGAKINJIRO KOSE MAZE BAJYIYE KUGERA KWA WAMUSAZA ABARASHI BATI:NONE SE AFANDE KO TUTABAMENYE? UNDI ARATURIKA BAMBE ARIYAMIRIRA ATI:JYA JYA JYA JYA JYA JYA JYA!!!! JYEWE JOHN UBAZA HANO MU GAKINJIRO NINDE UTANZI? ABANDI BUMVA BARARAKAYE BADUKIRA MUZEHE SI UGUKUBITA BARABAGA.

Friday, June 25, 2010

Jean Leonard Rugambage Yararashwe


Jean Leonard Rugambage yari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi, arasiwe imbere y’igipango cye aho yaratuye i Kigali Nyamirambo, ku itariki ya 24 Kamena 2010 ahagana mu masayine z’ijoro ubwo yaratashye iwe agategwa n’abantu bitwaje intwaro bakamurasa yarasohotse mu modoka agiye gufungura urugi rw’igipango bakamurasa amasasu ane agahita agwa aho.

Uyu munyamakuru arashwe mu gihe ikinyamakuru Umuvugizi cyari cyarahagaritswe mu Rwanda by’agateganyo na leta, ndetse no mu minsi ishize iyo leta ikaba yarahagaritse icyo kinyamakuru ku rubuga rwa internet mu Rwanda.

Urwenya: Uyikura mw’icupa ikagukura mu bagabo!

Mu gihugu cy’Ubufaransa abagabo 2 barimo baganirira ku gacupa ariko basinze babaye ibyatsi nta n’uwibuka izina rye.

Uwa mbere araterura ati :

- Ese wowe utuye he ?

- Kuri 13e arrondissement, wowe se ?

- Uhm !! ko nange ariho ntuye se !

- Ariko ngewe ntuye kuri avenue Foch

- Ntibishoboka!nange ni aho rwose!cyereka niba uri kunkinisha !

- Oya singukinisha , iwange ni kuri numero 25

- Aka ni agahomamunwa! iyo nzu rwose ni nge uyituyemo ahubwo uransobanurira ukuntu umbera munzu ntabizi!

Sibwo bafatanye! sibwo besuranye! umwe hasi undi hejuru! umva umugeri umva inkoni nka babandi bapfaga inguni imbeba yaturutsemo!

Kugeza ubwo ucuruza mu kabari yaje kubwira abari aho ati burya Inzoga ni mucyurabuhoro koko! kubona aba bagabo bose bibagiwe ko umwe ari umwana undi ari se? kandi bazanye mu mahoro? Ahaaa ntibizoroha!!

ARSENAL Muyitege igiye kugura abandi bakinnyi

Amakuru aturuka kuri web ya arsenal biravugwa ko noneho muyitege igiye kugura abakinyi bandi bashya abari kurutonde haravugwamo van Bowel wo buhorandi Gurcufu wo muri france ndetse tutibagiwe na Joe cole andi makuru tuzakomeza kuyabashakira.

Icyivugo cy'akabari


Ndahiriye Bralirwa ko ntazahemukira byeri yaba ikonje cg ishyushye, yaba ifite ifuro cg amatende, ko ntazita ku bibazo by'umugore n'abana, ko ntazita ku kibazo cya economic, ko ntazahemukira akabari.
nkaba ntazita kubibazo byanjye bwite nubwo ndwaye ndifi gupfa nzaharanira icyateza abapimyi nabavumbyi imbere nkaba ntazaseka na rimwe umuntu wasinze nubwo yaba yaraye mumuhanda,

Ko nzajya nsaba inguzanyo kugirango nticwa nicyaka, ko nzirinda gusengera, ko ntazajya mbura ay’icupa rimwe buri munsi.nindenga kuri iyi ndahiro nzabihanirwe nkundi mupene uwariwe wese

Mucoma azabimfashemo

Urwenya : 'Wagiye kuzana abawe mu gasozi, none n’abari hano ba papa babo baje kubajyana !'

Nyuma yuko hatanzwe itangazo ry’uko umuryango ufite abana 14 uzahabwa igihembo, ngo umugabo yaje ahutera abwira umugore we ati « Rero kuko hazahembwa umuryango ufite abana 14, kandi tukaba dufite 13, reka njye kuzana uwo nabyaye mu gasozi abe uwa 14», umugore ngo aramwemerera.

Nyamugabo agenda kibuno mpa amaguru, agarutse agarukanye wa mwana yari yagiye kuzana, asanga mu rugo hasigaye abana 11 abandi 2 nta bahari.

Abaza umugore ati « ese babiri bagiye he ? umugore ati “Nkuko wagiye kuzana umwe wawe hanze, ni nako ba papa babo nabo baje kubajyana ngo nabo batsindire ibihembo!»

Abasirikare bato ngo baba bari hafi kubona amapeti muri RDF

Kuva abasirikare bakuru babona amapeti noneho ngo abato nabo bari hafi kuyabona, amakuru aturuka ahantu hizewe ngo bari hafi kuyatanga

Kagame arashaka iki kuri kayumba?

“…bashoboye kubona amajwi ya telefoni hagati y’umushoferi wa Gen Kayumba batakekaga muri icyo gikorwa na Maneko mukuru wa Perezida Kagame Dr Emmanuel Ndahiro atanga amabwiriza ko bagomba gukora uko bashoboye bakarangiza igikorwa cyo kwica Gen Kayumba aho yararwariye mu bitaro,”

“… mwakoze ariko mugerageze murangize akazi H.E( His Excellence ) azabagororera”