Urubanza rwa Mugesera rwimuriwe mu gihe kitazwi
Kuri uyu wa Kane tariki 24
Gicurasi 2012 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye urubanza rwa
Leon Mugesera ku nshuro ya kane ariko na none yongera kujurira maze
rwongera gusubikwa, rukaba ruzongera kuburanishwa mu gihe kitazwi.
Urukiko rwatangiye rubaza Mugesera niba yiteguye kuburana, maze
abanza kubaza urukiko niba ababuranyi bafatwa kimwe imbere y’urukiko
kuko ngo ubushinjacyaha bwafashe amezi arenga atatu butegura urubanza mu
gihe we yahawe dosiye mu minsi 6 ishize, asaba nawe amezi abiri yo
kwitegura.
Yagize ati : “Niba twese tungana imbere y’urukiko, ubushinjacyaha
bumaze amezi arenga atatu bwitegura gushinja none jyewe maze iminsi 6
mpawe dosiye, nanjye mumpe igihe nifuza kugira ngo nitegure.”
Yanasabye urukiko gutegeka ubushinjacyaha kumuha dosiye yavanywe mu gihugu cya Canada ubwo yoherezwaga tariki 24 Mutarama 2012.
Umucamanza Sauda Murerehe yanze icyifuzo cya Mugesera ngo kuko yagiye
ahabwa igihe gihagije cyo gutegura dosiye ye, bityo avuga ko urubanza
rugomba gukomeza. Mugesera yahise ajurira iki cyemezo kuri we asanga
kibangamiye uburenganzira bwe.
Umwunganizi we mu mategeko Maitre Mutunzi Donath nawe yari yavuze ko
mu bihe bitandukanye ubushinjacyaha bwagiye buhindagura ibirego, aho
byavuye kuri bitatu none bikaba bigeze kuri bitanu.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bwatanze dosiye yuzuye, ariyo
urukiko rufite ndetse akaba ariyo bukoresha (ubushinjacyaha) rwerekana
impamvu zituma bakeka ko uregwa yakoze icyaha bityo akaba yakomeza
gufungwa by’agateganyo.
Umushinjacyaha Rugambwa Ndibwami yagize ati : “Aya ni amayeri ya Mugesera yo kwanga kuburana.”
Mugesera ahawe umwanya n’urukiko kugira icyo abivugaho, yavuze ko ari
ugushinyagurirwa n’ubushinjacyaha, aho yagize ati : “Ndababaye rwose,
sinabura kubereka agahinda mfite, ndumva ari agashinyaguro kuvuga ko
ntashaka kuburana, Nshaka kuburana rwose, kandi mu buryo budatinze ariko
mu buryo bwubahirije amategeko”.
Yakomeje agira ati : “Ubundi se ko mfunzwe, umushinjacyaha ababajwe ni iki ? Keretse niba yumva ko nsohoka nkitahira.”
Mugesera yahise ajuririra iki cyemezo kuri we asanga ko kibangamiye uburenganzira bwe, maze urubanza rwimurirwa mu gihe kitazwi.
Leon Mugesera akurikiranweho ibyaha bitanu birimo gushishikariza
gukora icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kubiba urwango hashingiye
ku moko.
No comments:
Post a Comment
tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!