IBIHUHA.COM

Friday, July 2, 2010

World Cup 2010 : Ese imikino ya 1/4 iraba ihagaze ite kuri uyu wa gatanu?

Imikino ya 1/4 y'igikombe cy'isi ni imwe mu mikino iraba irebwa cyane mu gihe amwe mu makipe akomeye yamaze gusezererwa muri iri rushanwa. Uyu mwaka amakipe yo ku mugabane wa Amerika y'Amajyepfo ( South America ) niyo asa nk'ayahiriwe kandi nk'uko bigaragara ku rupapuro niyo yahiriwe koko mu gihe amakipe yo ku mugabane w'u Burayi yo atazi uko byagenze.

Ibi bikaba bigaragazwa n'amakipe asigaye mu irushanwa aho Africa ifitemo ikipe 1 ariyo Ghana , America y'Amajyepfo 4, u Burayi 3. Iki akaba ari ikintu gikomeye cyane kinerekana ko Amerika y'Amajyepfo yahiriwe cyane n'iri rushanwa mu gihe Iburayi bo barira ayo kwarika nyuma y'aho England , France, Italia na Portugal ziserewe.

Turebye uko amakipe mu azahura muri 1/4 :

Brazil vs Holland

Kuri uyu wa gatanu saa kumi ku isaha y'i Kigali murahishiwe muri benshi bakunzi ba ruhago, aho Brazil ya Dunga izaba ihangana na Holland ya Bert van Marwijk. Uyu mukino ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye cyane mu gihe amakipe yose azwiho umukino usukuye kandi wiganjemo ubuhanga.

Duhereye kuri Holland, iyi ni ikipe ikina umukino ufunze cyane ariko nanone wibanda ku bakinnyi bo hagati bazamukana umupira bakanyura ku mpande mu gihe biba byananiranye. Iyi kipe ifite bamwe mu bakinnyi nka Wesley Sneijder, Arjen Robben na Dirk Kuyt bazwiho kutorohera na gato ab'inyuma b'ikipe iyariyo yose baba bahuye nayo. Ibi bikaba bishobora kubyara ikibazo gikomeye ku basore ba Dunga mu gihe baba batabashije gucunga neza aba basore. Gusa ntawakwibagirwa rutahizamu Robin van Persie udasiba kunyeganyeza inshundura.

Ku ruhande rwa Brazil hari abasore benshi bakomeye ariko icyingenzi iyi kipe ya Dunga ikaba yarahinduye isura aho isigaye igendera ku bakinnyi bayo b'inyuma batanyurwaho nka Lucio na Maicon baba bahagaze neza inyma kandi bafasha ba rutahizamu gusatira. Ikindi Dunga areba cyane ni Maicon ufatiye runini iyi kipe mu gihe iba yasatiriye izamu. Uretse abo bakinnyi babiri haza na Kaka' hamwe na Robinho bagaragaza ubuhanga bukomeye cyane muri iyi kipe kandi bigaragara ko ari abakinnyi isaha n'isaha babona igitego gikenewe. Hakaba haza na Rutahizamu wabo Luis Fabiano nawe utoroshye na gato. Hagati aho itangazamakuru ryo ku mugabane w'Iburayi no muri Brazil rikaba ritoroheye Dunga waje amaze gusiga Ronaldinho aho rimurega gukina umukino utandukanye na Samba la Selecao yari isanzwe izwiho.

Ibi bikaba byabyukije impaka zikomeye aho Brazil isigaye ikina umukino ushingiye kuri defense ikomeye kandi ifasha rimwe na rimwe mu kuzamuka igafasha ba rutahizamu, uyu mukino ukaba utari uwa Brazil na gato. Ibi rero bikaba bitishimirwa n'itangazamakuru n'ubwo ikipe yabo itsinda bo bakaba bifuza kubona ibirori mu kibuga mu gihe Dunga we atangaza ko atari ibirori bajemo ahubwo ari intambara yo gushaka igikombe cy'isi.

Uruguay vs Ghana

Uruguay ni imwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa. Iyi kipe ikaba iva ku mugabane w'Amerika y'Amajyepfo, aho amakipe yaho akina umupira ugenda buhoro kani urimo ubuhanga. Ibi bikaba bishobora kugora cyane ikipe ya Ghana mu gihe abasore nka Luiz Suarez na Diego Forlan babashije kumvikana neza imbere. Iyi kipe kandi ikaba itungurana bikomeye cyane. Twabibutsa ko iyi kipe ubwo iheruka guhura n'ikipe yo muri Africa yahuye na South Africa ikayipfunyikira impamba ya 3-0.

Ghana yo ku ruhande rwayo ni ikipe ihagaze neza nayo ifite abakinnyi b'abana bafite ubuhanga ariko bakunda kunanirwa vuba. Ibi bikaba ari ikintu cyo kwitondera cyane mu gihe kandi Ghana izaba udafite Kevin-Prince Boateng na André Ayew. Ibi bikaba ari ikintu gikomeye cyane kuri iyi kipe ihagarariye umugabane wa Africa aho aba bakinnyi bazasimburwa na Sulley Ali Muntari nawe uzwiho ubuhanga bukomeye cyane hamwe na Derek Boateng.

Ikindi kandi ni uko iyi kipe ya Ghana iraba ishaka kongera amateka yayo nk'uko byayihiriye umwaka ushije mu gikombe cy'isi cy'ingimbi aho yabashije kugitwara. Uyu mukino rero ukaba utegerejwe ku buryo bukomeye cyane n'imbaga y'abanyafurika benshi cyane. Ni ku isaha ya saa mbiri n'igice. umukino ukaba ubera Soccer City Stadium, Johannesburg , ukazasifurwa na Olegario Benquerenca (Portugal).

Ese Ghana ibashije gutsinda byagenda gute ?

Amakipe atsinda nyo azahura muri 1/2 , ibi bikaba bivuze ko Ghana itsinze uyu mukino yazahura hagati ya Holland na Brazil. Aha akaba ari irindi hurizo rikomeye kuri Ghana mu gihe yaba yabashije gusezerera Uruguay. Twabamenyesha ko kandi ikipe ya Ghana nigera muri 1/2 bizaba bibaye ubwa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi ikipe yo muri Afurika igera muri 1/2. Nugutegereza tukareba.

No comments:

Post a Comment

tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!