IBIHUHA.COM

Friday, May 25, 2012

Urubanza rwa Mugesera rwimuriwe mu gihe kitazwi

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2012 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye urubanza rwa Leon Mugesera ku nshuro ya kane ariko na none yongera kujurira maze rwongera gusubikwa, rukaba ruzongera kuburanishwa mu gihe kitazwi.
Urukiko rwatangiye rubaza Mugesera niba yiteguye kuburana, maze abanza kubaza urukiko niba ababuranyi bafatwa kimwe imbere y’urukiko kuko ngo ubushinjacyaha bwafashe amezi arenga atatu butegura urubanza mu gihe we yahawe dosiye mu minsi 6 ishize, asaba nawe amezi abiri yo kwitegura.
Yagize ati : “Niba twese tungana imbere y’urukiko, ubushinjacyaha bumaze amezi arenga atatu bwitegura gushinja none jyewe maze iminsi 6 mpawe dosiye, nanjye mumpe igihe nifuza kugira ngo nitegure.”
Yanasabye urukiko gutegeka ubushinjacyaha kumuha dosiye yavanywe mu gihugu cya Canada ubwo yoherezwaga tariki 24 Mutarama 2012.
Umucamanza Sauda Murerehe yanze icyifuzo cya Mugesera ngo kuko yagiye ahabwa igihe gihagije cyo gutegura dosiye ye, bityo avuga ko urubanza rugomba gukomeza. Mugesera yahise ajurira iki cyemezo kuri we asanga kibangamiye uburenganzira bwe.
Umwunganizi we mu mategeko Maitre Mutunzi Donath nawe yari yavuze ko mu bihe bitandukanye ubushinjacyaha bwagiye buhindagura ibirego, aho byavuye kuri bitatu none bikaba bigeze kuri bitanu.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bwatanze dosiye yuzuye, ariyo urukiko rufite ndetse akaba ariyo bukoresha (ubushinjacyaha) rwerekana impamvu zituma bakeka ko uregwa yakoze icyaha bityo akaba yakomeza gufungwa by’agateganyo.
Umushinjacyaha Rugambwa Ndibwami yagize ati : “Aya ni amayeri ya Mugesera yo kwanga kuburana.”
Mugesera ahawe umwanya n’urukiko kugira icyo abivugaho, yavuze ko ari ugushinyagurirwa n’ubushinjacyaha, aho yagize ati : “Ndababaye rwose, sinabura kubereka agahinda mfite, ndumva ari agashinyaguro kuvuga ko ntashaka kuburana, Nshaka kuburana rwose, kandi mu buryo budatinze ariko mu buryo bwubahirije amategeko”.
Yakomeje agira ati : “Ubundi se ko mfunzwe, umushinjacyaha ababajwe ni iki ? Keretse niba yumva ko nsohoka nkitahira.”
Mugesera yahise ajuririra iki cyemezo kuri we asanga ko kibangamiye uburenganzira bwe, maze urubanza rwimurirwa mu gihe kitazwi.
Leon Mugesera akurikiranweho ibyaha bitanu birimo gushishikariza gukora icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kubiba urwango hashingiye ku moko.