IBIHUHA.COM

Friday, July 2, 2010

Abasifuzi bazitabazwa kuva ku mikino ya nyuma bamenyekanye

FIFA yamaze gutangaza amazina y’abasifuzi bazitabazwa mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza y’igikombe cy’isi kibera muri Afurika y’epfo.

Yuichi Nishimura azasifura umukino uzahuza Ubuholandi na Brazil kuri sitade y'i Nelson Mandela Bay/Port Elizabeth uyu munsi nyuma ya saa sita naho Olegario Benquerenca azasifura uhuza Uruguay na Ghana i Johannesburg,uyu munsi saa mbili n’igice z’umugoroba.

Ravshan Irmatov wanasifuye umukino wa mbere wahuje Afurika y’epfo na Mexico, azitabazwa mu mukino uzahuza Argentina n’Ubudage i Cape Town ku wa gatandatu naho Carlos Batres asifure umukino wa nyuma wo muri kimwe cya kane uzahuza Paraguay na Spain.

No comments:

Post a Comment

tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!