IBIHUHA.COM

Friday, June 25, 2010

Urwenya : 'Wagiye kuzana abawe mu gasozi, none n’abari hano ba papa babo baje kubajyana !'

Nyuma yuko hatanzwe itangazo ry’uko umuryango ufite abana 14 uzahabwa igihembo, ngo umugabo yaje ahutera abwira umugore we ati « Rero kuko hazahembwa umuryango ufite abana 14, kandi tukaba dufite 13, reka njye kuzana uwo nabyaye mu gasozi abe uwa 14», umugore ngo aramwemerera.

Nyamugabo agenda kibuno mpa amaguru, agarutse agarukanye wa mwana yari yagiye kuzana, asanga mu rugo hasigaye abana 11 abandi 2 nta bahari.

Abaza umugore ati « ese babiri bagiye he ? umugore ati “Nkuko wagiye kuzana umwe wawe hanze, ni nako ba papa babo nabo baje kubajyana ngo nabo batsindire ibihembo!»

No comments:

Post a Comment

tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!