IBIHUHA.COM

Friday, June 25, 2010

Urwenya: Uyikura mw’icupa ikagukura mu bagabo!

Mu gihugu cy’Ubufaransa abagabo 2 barimo baganirira ku gacupa ariko basinze babaye ibyatsi nta n’uwibuka izina rye.

Uwa mbere araterura ati :

- Ese wowe utuye he ?

- Kuri 13e arrondissement, wowe se ?

- Uhm !! ko nange ariho ntuye se !

- Ariko ngewe ntuye kuri avenue Foch

- Ntibishoboka!nange ni aho rwose!cyereka niba uri kunkinisha !

- Oya singukinisha , iwange ni kuri numero 25

- Aka ni agahomamunwa! iyo nzu rwose ni nge uyituyemo ahubwo uransobanurira ukuntu umbera munzu ntabizi!

Sibwo bafatanye! sibwo besuranye! umwe hasi undi hejuru! umva umugeri umva inkoni nka babandi bapfaga inguni imbeba yaturutsemo!

Kugeza ubwo ucuruza mu kabari yaje kubwira abari aho ati burya Inzoga ni mucyurabuhoro koko! kubona aba bagabo bose bibagiwe ko umwe ari umwana undi ari se? kandi bazanye mu mahoro? Ahaaa ntibizoroha!!

No comments:

Post a Comment

tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!