IBIHUHA.COM

Friday, June 25, 2010

Jean Leonard Rugambage Yararashwe


Jean Leonard Rugambage yari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi, arasiwe imbere y’igipango cye aho yaratuye i Kigali Nyamirambo, ku itariki ya 24 Kamena 2010 ahagana mu masayine z’ijoro ubwo yaratashye iwe agategwa n’abantu bitwaje intwaro bakamurasa yarasohotse mu modoka agiye gufungura urugi rw’igipango bakamurasa amasasu ane agahita agwa aho.

Uyu munyamakuru arashwe mu gihe ikinyamakuru Umuvugizi cyari cyarahagaritswe mu Rwanda by’agateganyo na leta, ndetse no mu minsi ishize iyo leta ikaba yarahagaritse icyo kinyamakuru ku rubuga rwa internet mu Rwanda.

No comments:

Post a Comment

tubabarire ubanze wiyandikishe rwose!